194. I Muhira Hahirwa

1.

I muhira hahirwa, Har' urukundo; Byose bib' amahoro, Har'urukundo. 
Ntihab' impagarara, N' urutoto n' inkeke; Hab' ibyishimobisa, Har' urukundo.

Gusubiramo:

Ineza mu rugo, Ni y' izan' ibyishimo,Har' urukundo.

2.

Ivundi ryanezeza, Har' urukundo; Ntihaba kirogoya, Har'urukundo.
Ibiri mu nzu byose byahinduk' inyamibwa, Hab' ibyishimobisa, Har' urukundo.

3.

Yes' akunda kuhaba, Har' urukundo; Isi yos' irishima, Har'urukundo.
Isanzure ry' ijuru, Ryuzur' umucyo waka, N' Iman'ikamwenyura, Har' urukundo.

Comments