201. Uhoraho Nyobora

1.

Uhoraho nyobora, Kuko nd' umugenzi mu butayu, 
Nd'umunyantege nke, Ariko wowe ur' umunyambaraga. 
Mutsima womw' ijuru we, Nshaka guhazwa nawe (guhazwa nawe), 
Nshakacyane guhazwa nawe.
 
2

Twifuza kumarw' inyota nawe, Wowe sokw' idakama, 
Tuyoboresh' inkingi y' igicu, Tuzarangiz' urugendo. 
Ur'umutabazi wacu, N' ingab' idukingira (idukingira), 
Tuber'ingab' idukingira.
 
3

Ningera ku nkombe ya Yordani, Umutim' uzatuza, 
Maz'unyambuts' amasumo yaho, Ngere hakury' i Kanani. 
Nzaririmba,Nzaririmba, Nzagusingiz' iteka (iteka), 
Azagusingiz' itekaryose. Amen.

Comments